Ubwo dutegereje umukwe dukwiye kwiyiriza

Yesu arabasubiza ati “mbese abasangwa bakwiyiriza ubusa bakiri kumwe n’umukwe… bakiri kumwe na we ntibakwiyiriza ubusa… ariko iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo bazaherako babone kwiyiriza ubusa.”
Mariko 2:19-20

Kubera ko ubukwe mu mihango y’abayuda bwamaraga igihe kirekire (icyumweru) abashinzwe kubahiriza imigenzo (Rabbi) bavugaga ko kubahiriza imigenzo bitari ngombwa mu birori. Ni cyo Yesu yasubije abigishwa ba Yohana ngo “abasangwa bakwiyiriza ubusa bakiri kumwe n’umukwe…” ariko umukwe namara kugenda baziyiriza.

Harimo abatekereza ko Yesu yigishije ko kwiyiriza bitari ngombwa nyamara ni ngombwa cyane: bigira igihe cyabyo n’umwanya wabyo. Imana iduhe imbaraga zo kubikora, kuko Yesu yigeze n’ubundi abwira abigishwa be ko hari umudayimoni udakurwaho n’ikindi uretse gusenga no kwiyiriza ubusa.

Ubwo na Yesu Umwana w’Imana yasengaga, twebwe dukwiye inshuro nyinshi gusenga. We intambara yarwanaga ntiharimo no kurwana nawe ubwe. Ariko twebwe intambara yo kurwana no gutegeka kamere yacu ikwiye gutuma dusenga cyane kandi kwiyiriza ni imwe mu ntwaro iyicogoza.

Inkuru zigezweho

error: Content is protected !!