Nitwiyegurira Imana, ntacyo tuzakena

0
27

Ariko noneho Uwiteka uri Data wa twese, turi ibumba nawe uri umubumbyi wacu, twese turi umurimo w’intoki zawe.
Yesaya 64:7

Hari igihe abantu bajya imbere y’Imana bameze nk’abamaze gushoberwa. Hari igihe Imana iba igeze igihe cyo gufata akanyafu igakubita, abantu bamara gusharirirwa bakaba ari bwo bibuka guca bugufi. Nyamara si byiza kurindira ko Imana itora inkoni ngo tubone gutakamba.

Uwandikiye Abaheburayo 4:16 aravuga ngo “… twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.” Twegere Imana kare kuko ihora idutegereje ngo idukize.

Imana ni Data ku buryo na Yesu mu kutwigisha gusenga yaravuze ngo tujye tuvuga ngo “Data wa twese uri mu ijuru izina ryawe “ryubahwe”. Ibi rero ntidukwiye kubyibutswa n’uko ibintu bimeze nabi ahubwo twegere Imana hakiri kare.

Tumenye ko turi nk’ibumba mu kiganza cy’Imana. Nta muntu watugiraho ububasha atabihawe n’Imana niyo mpamvu Yesu yavuze ngo “ndabereka uwo mukwiriye gutinya” ati “mutinye umara kwica umuntu agashobora kumujugunya muri Gehinomu.” ati “ni koko, ndababwira abe ari we mutinya.” (Luka 12:5)

Imana itubabarire gutinya abantu bapfa bakibagirana tukanga kumvira Imana, Imana itubabarire guhugira mu isi tukibagirwa ko Data akeneye ko dusabana nawe buri munsi. Imana itubabarire kwishingikiriza ku by’isi tukabangikanya Imana kandi bidakwiye.

Muri kino gice uhereye hejuru usanga Yesaya avuga nk’uvugira abandi, ati “Mana wararakaye, waradutaye kuko twakoze ibyaha ndetse ibyo twakiranutse bimeze nk’ubushwambagara” hanyuma mu gutangira kwihana abwira Imana ati “ni wowe Data, ndetse turi ibumba uri umubumbyi”.

Biratangaje kubona ibumba ryivumbura k’urifite mu ntoki, uko ni ko natwe tuba iyo turetse Imana tukiyanduza. Imana irashaka ko tuba abayo by’ukuri. Twe kuyibangikanya n’ikindi kintu cyose mu ishusho iyo ari yo yose mu isi, munsi y’isi cyangwa mu ijuru kandi nta bukene bw’ibyiza dushaka tuzagira niba tumaramarije kwiyegurira Imana kuko ibintu byose biri mu butunzi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here