ubushwambagara bwahindutse umwenda mwiza

Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira Imana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo ukiduhesha kuzura na yo na bugingo n’ubu.
Abaroma 5:11

Kugira ngo Paulo agere kuri uyu murongo yabanje kuvuga ngo “…Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.” noneho aravuga ngo urukundo rw’Imana yarugaragaje mu buryo yatanze Yesu ngo adupfire tukiri abanyabyaha ati “wenda byari koroha gupfira umunyangesonziza” ariko urukundo rw’Imana rugaragara mu buryo Imana yiyegereje abanyantege nke b’abanyabyaha babi.

Noneho aduha icyo kwoshingikirizaho uyu munsi akavuga ati “ubwo Imana yaduhaye uwo kudupfira tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kungwa na yo izarushaho kudukiza kuko nibura hari icyo duhuriyeho (amaraso y’Umwana wayo)”. Noneho Paulo akavuga ngo “ntitwishimira ibyo byabaye muri kahise ahubwo tuguma no kwishima uyu munsi kuko Yesu akitwuzuza n’Imana”.

Yesaya ahanura kuri 64:5 yaravuze ngo “… kuko twese twahindutse abanduye, kandi n’ibyo twakiranutse byose bimeze nk’ubushwambagara bufite ibizinga …” ariko tugeze muri Yesu.
ntabwo ibyo dukora biba bikiri ubushwambagara ahubwo Yohana mu Ibyahishuwe 19:7-8 aravuga ngo “Tunezerwe twishimye, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye, kandi ahawe kwambara umwenda w’igitare mwiza, urabagirana utanduye _(uwo mwenda w’igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y’abera.)_”

Imirimo dukora tumaze kwizera ntabwo Imana iyigaya nk’ubushwambagara bwanduye ahubwo iyibona nk’umwambaro mwiza w’igitare, urabagirana utanduye. Umuririmbyi yararirimbye ngo tuzatunda imiba tunezerewe, kandi ni byo koko ababiba barira basarura bishimye. Icyakora ntibishima nk’aho imirimo yabo yabakiza ngo ibaheshe gukira ahubwo bishima kuko bizeye icyo Yesu yabakoreye ku musaraba bikabahesha kunezeresha umuremyi kumwigana.

Inkuru zigezweho

error: Content is protected !!