Kurenganyirizwa ibyo wizera ni ishema

Baramwumvira, nuko bahamagara intumwa barazikubita, bazibuza kwigisha mu izina rya Yesu maze barazirekura. Ziva imbere y’abanyarukiko zinejejwe n’uko zemerewe gukorwa n’isoni bazihora iryo zina.

Ibyakozwe n’Intumwa 5:40-41

Petero na Yohana bamaze gukoreshwa n’Imana urya muntu wasabirizaga ku Irembo ryitwa Ryiza agakira abantu barabatangaye cyane ndetse bibaza ibyo ari byo. Mu guhamya ko Izina rya Yesu Kristo nubwo bamwishe bakamubamba ari ryo ribahesheje kumukiza, bitera Abasadukayo ishyari kuko batemeraga ko hari uzuka.

Barafatwa barafungwa, ariko nijoro Imana irabakingurira bajya kubwiriza, hanyuma ababafunze baje kureba basanga hafunze ariko batarimo. Babwirwa ko bari kwigisha, ibyabo birayoberana. Umuntu wuzuye Umwuka Wera ajya ayoberana, ibye bigatangaza benshi, kuko imbaraga z’Imana zikorera muri we.

Petero na Yohana bageze mu rukiko babuzwa kwigisha maze basubiza abababuza bati “igikwiye ni ukumvira Imana kuruta abantu”. Umufarisayo w’umwigishamategeko arababwira ati “mumenye uko mugenza aba bantu hato mutamera nk’abarwanya Imana” ati kuko “hari abandi bagiye baduka ariko bakicwa ibyabo bigashira” nko kubabwira ati “uyu Yesu we yarapfuye ariko ahubwo nibwo yarushijeho kuvugwa”.

Inkuru zigezweho

error: Content is protected !!