Erega ntacyo waba, izere Imana
Ariko akunkumurira icyo gikururuka mu muriro, ntiyagira icyo aba.
Ibyakozwe n’Intumwa 28:5
Umuririmbyi umwe yararirimbye ngo Imana niyo murinzi wawe wo kwizerwa, niyo gicucu cy’iburyo bwawe gihoraho. Imana irinda Abisirayeli, ihora iri maso ntisinzira. Nubwo hano yaririmbye Abisirayeli ariko nukuri Imana ikurinda wowe ubwawe, ntihunikira ntisinzira. Yesu yabwiye abigishwa be ati “ntimukiganyire…” arababwira ati _”n’igishwi nubwo kigura amakuta abiri, ariko ntikigwa hasi Imana itabimenye”_. Ibi biduhesha ibyiringiro n’imbaraga zo gukomeza nubwo ubuzima bwaba bwanze, cyangwa intambara zo mu mwuka ari uruhuri.
Paulo kuva yemereye Yesu akamusezeranya kumukorera yahuye n’intambara nyinshi, anyura mu bigoye bikomeye, abatambyi n’abafarisayo n’abanditsi bamugambanira kenshi ngo apfe, harimo n’abahize kutarya ariko biba iby’ubusa kuko Imana yamubwiye ngo humura, uko wampamirije i Yerusalemu ni ko ukwiriye kumpamiriza n’i Roma. Aho hagati hari harimo ibikomeye ariko Imana yarahabaye.
Aha inzoka yamurumiye rero ni ku kirwa cy’i Melita, hagati mu rugendo ajya i Roma, abantu bamutega iminota, amasaha bagira ngo arapfa ariko Imana yari muri we yahinduraga ubusa imbaraga z’ikimurwanya cyose kugira ngo agere ku byo Imana yateguye.
Muri uru rugendo hagiye habonekamo uburyo bwinshi Satani yagiye azana kugira ngo aburizemo umugambi w’Imana ariko Imana ikagoboka, ikohereza impamvu yo kugwabiza imigambi ya Satani. Haleluya
Uko ni ko Imana yacu ibana natwe, ikagenda irema uburyo bwo kudukiza nubwo twaba tubona bikomeye. Nukuri ntacyo waba Imana itabishatse, niba uri mu nzira ukwiye kunyuramo Imana izagenda ikugirira neza kugeza ugeze ku mwuzuro w’umugambi wayo ku buzima bwawe.
Erega ntacyo waba, wizere Imana gusa naho ubundi uzajya ukunkumura ibikuriho byose wikomereze urugendo.