uwizera Yesu ntazakorwa n’isoni

Kuko ibyanditswe bivuga biti “umwizera wese ntazakorwa n’isoni.”
Abaroma 10:11

Paulo ari kuvuga uko umuntu akizwa yaravuze ati “niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa. (Abaroma 10:9-10)” kandi na none ati “umwizera wese ntazakorwa n’isoni.”

Daniyeli arimo yerekwa iminsi y’imperuka yabonye habaho ibyago bikomeye ariko ngo abantu banditswe mu gitabo bararokorwa kuri 12:2 hakavuga ngo “kandi benshi bo muri bo bazaba barasinziriye mu gitaka bazakanguka, bamwe bazakangukira ubugingo buhoraho, abandi bazakangukira gukorwa n’isoni no gusuzugurwa iteka ryose”. Noneho Paulo akavuga ngo “uwizera Yesu wese ntazakorwa n’isoni.”

Kandi na none umuririmbyi nawe akaririmba ngo “uwizera umwana w’Imana azabaho iteka ryose, naho yaba yarapfuye, azongera abeho, azongera abeho”.

Nitwizera Yesu ntabwo tuzakorwa n’isoni

Inkuru zigezweho

error: Content is protected !!