Kuzuka kwa Yesu ni imbaraga ku bizera

Ntari hano kuko yazutse nk’uko yavuze, nimuze murebe aho Umwami yari aryamye.
Matayo 28:6

Aha dusomye, ni malayika ari kubwira aba bagore babonye Yesu abambwa umwuka ugahera, bakamubona ahambwa ndetse baza bazanye ibihimura neza ngo bite ku mubiri we, bibaza ubakuriraho igitare cyari kiremereye cyane kinahomesheje ibikomeye cyane, maze babona uwicaye kuri icyo gitare ababwira ngo uwo muje kureba “ntari hano kuko yazutse nk’uko yavuze” haleluya ngo “nk’uko yavuze” kandi ati “nimuze murebe aho Umwami yari aryamye”.

Mu rwandiko Petero yanditse ubwe aravuga ngo “…ntitwakurikije imigani yahimbwe n’ubwenge, ubwo twabamenyeshaga imbaraga z’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzaza kwe, ahubwo twiboneye n’amaso yacu icyubahiro cye gikomeye, kuko yahawe n’Imana Data wa twese ishimwe n’icyubahiro, ubwo ijwi ryavugiraga mu bwiza bukomeye cyane rimubwira riti “nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira. (2 Petero 1:16-17)”

Muri make hano Petero yarahamyaga avuga ati: “twemera kuzuka kuko atari ubu Imana ihamije umwana wayo, hari n’ubundi twayumvise mu ijwi ryayo ihamya ngo ‘nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira’ kandi hari n’ubundi ‘twiboneye n’amaso yacu icyubahiro cye gikomeye’ “.

Mu by’ukuri rero kuzuka kwa Yesu ni impamo kandi ni imbaraga ku bizera ko n’ibindi yavuze azabisohoza. Tumwizere akwiye kwizerwa kandi ni umugabo w’ibikorwa. Amen.

Inkuru zigezweho

error: Content is protected !!