Kumvira ubushake bw’Imana no mu gihe birimo umubabaro

Ariko Pawulo aratubaza ati “ni iki gitumye murira mukamena umutima… uretse kuboherwa i Yerusalemu gusa, niteguye no gupfirayo ku bw’izina ry’Umwami Yesu.”
Ibyakozwe n’Intumwa 21:13

Paulo yaburiwe ibizamubaho i Yerusalemu, abihanurirwa yenda kugenda. Ababihanuye arababwira ati “uretse kuboherwa i Yerusalemu gusa, niteguye no gupfirayo ku bw’izina ry’Umwami Yesu”.

Umwe yaravuze ngo “guhitamo kubabazwa gusa ntabwo ari ibintu byiza ariko guhitamo kumvira ubushake bw’Imana nubwo haba harimo kubabazwa ni ikindi. nta n’umwe mu bera (intwari zo kwizera) wahisemo kubabazwa ahubwo bahisemo gukora ubushake bw’Imana nk’uko na Yesu yabihisemo”.

Mu gice cya 20 tubonamo guhamya kwa Paulo n’ibyo yari yitegujwe n’Umwuka kubonera i Yerusalemu ndetse n’umwanzuro yahisemo kubera kunezeza Imana:

None dore ngiye i Yerusalemu mboshywe mu mutima, ibizambaho ngezeyo simbizi, keretse yuko Umwuka Wera ampamiririza mu midugudu yose, yuko ingoyi n’imibabaro bintegererejeyo. _Ariko sinita ku bugingo bwanjye ngo nibwire ko ari ubw’igiciro kuri jye, kuko nkwiriye kurangiza urugendo rwanjye n’umurimo nahawe n’Umwami Yesu, wo guhamya ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana_. (Ibyakozwe n’Intumwa 20:22-24)

Akenshi biratugora guhitamo Imana iyo tubona birimo imibabaro, dusabe Imana imbaraga zo guhangara imibabaro kubw’icyubahiro cy’Imana.

Inkuru zigezweho

error: Content is protected !!