Korali Siloam yagarutse mu isura idasanzwe!

Korali Siloam yabateguriye igiterane cy’ivugabutumwa mu ndirimbo zihimbaza Imana  cyiswe  “Umwungeri Mwiza Live concert”.

Korali  Siloam nimwe mu ma korali yo muri ADEPR ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kumukenke, ikaba imwe mu makorali akunzwe hano mu Rwanda bitewe n’indirimbo yagiye ikora mu bihe bitandukanye zimwe ikazishyira kumuyoboro wabo wa Youtube aho usanga imaze gushyiraho indirimbo 86 z’amashusho, ikaba kandi  imwe mu ma korali yagiye akora indirimbo  mu gihe cya covid 19 bakoze  indirimbo zitandukanya zagiye zifasha abantu muri byo bihe, twavunga nka umwungeri mwiza, sinzirwanira, Tuzabibona, nzikomeza, ubu si njye uriho nizindi mwakunze cyane.

Korali Siloam ikaba yarateguye igiterane yise ‘Umwengeri Mwiza Concert’ kikaba ari igiterane gifite intego iri muri “Yohana 10:11, Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze” kizaba  kuwa 11/12/2022 kuva saa 14h00, kikazabera kuri Dove Hotel ku Gisozi .

Igiterane “Umwungeri Mwiza Live Concert” cyatumiwemo   Ntora Worship Team ndetse na  Havilah Choir ADEPR Kumukenke ;umushumba mukuru wa ADEPR Pasteur Isaie NDAYIZEYE  akazaba ari umwigisha wuwo munsi.

 

Korali Siloam ikaba ibatumiye mwese kuzaza kumva ubutumwa bwiza mu ndirimdo ndetse n’Ijambo ry’Imana.

N’umugisha mwinshi kuzabana na korali siloam.

 

 

Inkuru zigezweho

error: Content is protected !!