Ingingo zingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’umuhanuzi Habakuki

Ibice bibiri bibanza by’igitabo cya Habakuki bigizwe n’ikiganiro Uwiteka Imana yagiranye n’uwo muhanuzi. Kubera ko Habakuki yari ababajwe n’ibyaberaga i Buyuda, yabajije Imana ati “ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby’ubugoryi?” Uwiteka yaramushubije ati “mpagurukije Abakaludaya, bwa bwoko bukaze kandi buhutiraho.”

Uwo muhanuzi yatangajwe n’uko Imana yari kwifashisha “abakora uburiganya” kugira ngo ihane u Buyuda

( Habakuki 1:3, 6, 13).

Uwiteka yijeje Habakuki ko umukiranutsi azakomeza kubaho, ariko ko umwanzi atazabura guhanwa. Byongeye kandi, Habakuki yanditse ibintu bitanu bibabaje byari kuzagera ku banzi babo b’Abakaludaya.

Habakuki 2:4.

👇
Mu isengesho ryo gusaba imbabazi Habakuki yavuze “n’ijwi rya Shigiyonoti” cyangwa indirimbo y’umubabaro, agaragaza imbaraga ziteye ubwoba Uwiteka yerekanye mu bihe bya kera, nk’izo yagaragarije ku Nyanja Itukura, mu butayu n’i Yeriko. Nanone kandi, uwo muhanuzi yahanuye uburyo Uwiteka azaza kurimbura abigiranye umujinya kuri Harimagedoni.

Iryo sengesho risozwa n’amagambo agira ati Uwiteka niwe mbaraga zanjye, ibirenge byanjye abihindura nk’iby’imparakazi, kandi azantambagiza aharengeye hanjye.” Habakuki 3:1, 19.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

Kuki guhagurutsa Abakaludaya bagatera Yerusalemu cyari ikintu Abayahudi batari gupfa kwemera?

Igihe Habakuki yatangiraga guhanura, u Buyuda bwagenderaga ku matwara y’Abanyegiputa
(2 Abami 23:29, 30, 34). Nubwo Abanyababuloni bagendaga barushaho gukomera, ingabo zabo ntizari zarigeze zitsinda iza Farawo Neko (Yeremiya 46:2).

Ikindi kandi, urusengero rwa Rw’Imana rwari i Yerusalemu ndetse n’abami bakomokaga kuri Dawidi, bari bamaze igihe bategeka nta we ubakura ku ngoma.

Abayahudi b’icyo gihe babonaga ko ‘umurimo [Imana yari igiye] gukora’ wo kureka Abakaludaya bakarimbura Yerusalemu wasaga n’udashoboka. Icyakora, nubwo amagambo ya Habakuki avuga ibyo kurimbuka kwa Yerusalemu ishenywe n’Abanyababuloni yasaga n’atakwemerwa, ubwo buhanuzi ‘ntibwaheze,’ ahubwo bwaje gusohora mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu.
Habakuki 2:3.

Umuntu ugamika” ni nde kandi kuki ‘atagera ubwo ahaga’?

Abanyababuloni bakoreshaga ubuhanga bwabo mu by’intambara kugira ngo bigarurire ibihugu, ni bo bagereranywa n’“umuntu ugamika” ugizwe n’abantu benshi. Inyota yo gutsinda yatumye aba umuntu umeze nk’uwasindishijwe na vino. Icyakora, we ubwe ntiyari kugera ubwo yigarurira amahanga yose kubera ko Uwiteka yari gukoresha Abamedi n’Abaperesi bakamukura ku ngoma.

Muri iki gihe, uwo ‘muntu’ agizwe n’ubutegetsi bwa gipolitiki. Na we yasinze kwiyizera no kwibona, ndetse n’inyota idashira yo kwigarurira ibihugu. Ariko ntabwo yageze ku ntego ye yo ‘kwikoranyirizaho amahanga yose.’ Ubwami bw’Imana bwonyine ni bwo buzatuma abantu bunga ubumwe.
Matayo 6:9, 10.

Icyo ibyo tubonye miriki gitabo bitwigisha:

Habakuki yabajije ibibazo bizira uburyarya, kandi Imana yaramushubije. Imana y’ukuri yumva amasengesho y’abagaragu bayo b’indahemuka.

Dukwiye kwigira kuri Habakuki, gukomeza kugira ishyaka mu murimo kandi tukaba maso ibihe Byose tugahora twiteguye.

Kugira ngo tuzarokoke umunsi w’urubanza W’Uwiteka wegereje, tugomba kwihangana Kandi tukaba indahemuka. Abaheburayo 10:36-38.

Ibyago bizagera ku muntu wese ugira umururumba agashaka indamu mbi, ku muntu ukunda urugomo, ku muntu wiyandarika, cyangwa ku muntu usenga ibishushanyo. Tugomba kuba maso tukirinda izo ngeso n’iyo migenzo.

Ni ngombwa ko dukomeza kubwirizanya ubutwari ubutumwa bw’Ubwami ntiducogore nkuko Habakuki yabikoze.

Nta kintu gishobora kubuza Uwiteka gusohoza imanza ze, naho yaba imiryango yashyizweho n’abantu isa n’aho ihoraho nk’imisozi n’udusozi.

Twizeye tudashidikanya ko Harimagedoni itazarimbura abantu muri rusange. Ntakabuza Uwiteka azarokora abagaragu be bamwiringira.

Nubwo dushobora guhura n’ingorane mbere ya Harimagedoni no mu gihe izaba iba, dushobora kwiringira ko Uwiteka azaduha ‘imbaraga’ nidukomeza kumukorera twishimye.

Dusoje igitabo cy’umuhanuzi Habakuki tuzakomeza dusoma igitabo cya Zefaniya.

 

Inkuru zigezweho

error: Content is protected !!