Imigambi ya Satani ni ubusa niba turi mu ruhande rw’Imana

Abahuje inama yo kurahira batyo basagaga mirongo ine. Bajya ku batambyi bakuru n’abakuru bati “Twarahiye, twahize ibikomeye yuko tutazarya tutarica Pawulo. Nuko mwebwe n’abanyarukiko mubwire umutware w’ingabo amumanure amubagezeho, maze mwigire nk’abashaka kurushaho kumenya ibye neza. Natwe turaba twiteguye kumwica atarabageraho.”
Ibyakozwe n’Intumwa 23:13-15
Umwana w’ubugingo wese uhishuriwe Yesu aramukunda kandi akamwubaha. Abayuda bamwe cyangwa benshi bamenye Yesu ariko banga kurekura imihango y’ibyo bamenyereye bibabuza kwegerana n’Imana. Ibyo bakoraga byabaheshaga icyubahiro n’igitinyiro bituma babitsimbararaho bibabuza umugisha wo kwakira agakiza.

Paulo avuga ku Bisirayeli mu Abaroma 10:1-2 aravuga ngo _”Bene Data, ibyo umutima wanjye wifuza n’ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, ni ukugira ngo bakizwe”_. Aravuga ati “ndabahamya yuko bafite ishyaka ry’Imana ariko ritava mu bwenge…” Hari abantu benshi bafite ishyaka ritari iry’Imana kuko ritava mu bwenge. Bakora ibintu byinshi birwanaho ubwabo ariko muri ibyo Imana ntibibonamo icyubahiro. Imana iturinde kuba muri uwo mubare.

Bene abo ntibatinya no kugambanira umurimo w’Imana. Ndebera aha twasomye, abantu bahiga, kugeza ubwo biyiriza. Ni byo koko bariyirije kugira ngo basohoze inama mbi. Imana ishimwe kuko ijya iburizamo inama mbi za Satani, niyo mpamvu Dawidi avuga muri Zaburi 27:3 ngo “naho ingabo zabambira amahema kuntera, umutima wanjye ntuzatinya, naho intambara yambaho, no muri yo nzakomeza umutima.”

Imana iduhe kuyizera kuko mu kaga kose izajya icira akanzu abayubaha. Bamwe bagiye inama yo kugirira nabi Paulo ariko batamenye ko mwishywa we ari kubumva, Imana ikoresha ako kanzu ikiza Paulo. Kuko ijambo Imana yari yahishuriye Paulo ngo “uko wampamirije i Yerusalemu ni ko ukwiriye kumpamiriza n’i Roma (Ibyakozwe n’Intumwa 23:11)” ryagombaga gusohora.

Icyo Imana yavuze kizaba, nubwo Satani yahaguruka ariko ntazadushobora kuko Imana iri kumwe natwe.

Inkuru zigezweho

error: Content is protected !!