Imana ntishobora kwibagirwa ubuntu ugirira abandi

Aramutumbira, aramutinya, aramubaza ati “ni iki Mwami…” Aramusubiza ati “Gusenga kwawe n’ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y’Imana.”

Ibyakozwe n’Intumwa 10:4

Kameremuntu ubundi irikunda, ni ukwirebaho, akeza kose kabe akanjye, basigaye babyita self-love (self-centeredness). Iyo umuntu yarenze kwirebaho agatangira kujya atekereza abandi ni ikintu kinyura umutima w’Imana.

Mu kuri Imana irakiranuka ku buryo yita ku masengesho y’abantu bose kugeza n’aho gusenga kwabo, no kugira ubuntu byabo nubwo baba batarakizwa bishobora gukora ku mutima w’Imana maze ikagambirira kubihishurira mu buryo budasanzwe.

Imana yihishuriye Koruneliyo akiri _”umunyadini ariko akagira akarusho ko yanubahaga Imana”_. Ngo yagiraga ubuntu kandi agasenga, bituma Imana imwitaho ndetse iranamwihishurira kugira ngo amenya ukuri kw’icyo agomba gukora ngo abone uko  asabana na yo buryo nyabwo.

Uwandikiye Abaheburayo 13:16 yarababwiye ngo “Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.” noneho kuri 6:10 na ho aravuga ngo “kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera.”

Inkuru zigezweho

error: Content is protected !!