Imana ntishaka ibitambo, irashaka imitima uyubaha

Yemwe muryango w’Abisirayeli … “mbese mwantambiriye amatungo abazwe cyangwa ibitambo, imyaka mirongo ine mu butayu…”

Ibyakozwe n’Intumwa 7:42

Sitefano arimo yisobanura yasubiyemo amagambo Imana yatumye Amosi kubwira Abisirayeli: Imana ibaza Abisirayeli ku makuru baziranyeho iti “mbese hari ibitambo n’amaturo mwanzaniye mu butayu muri ya myaka mirongo ine, mwa nzu ya Isirayeli mwe … (Amosi 5:25)” nko kuvuga ngo ko nabanye namwe hari icyo nabasabye nk’igihembo cyangwa inyiturano muri icyo gihe …

Akenshi twibeshya ibyo twita imirimo y’Imana dukora nyamara kuri yo ikigize icyo kiyibwira ni uko tuyumvira. Dawidi yigeze kuvuga muri Zaburi ya 58:18-19 ngo “ni uko utishimira ibitambo mba mbiguhaye, ntunezererwe ibitambo byokeje… ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse … umutima umenetse ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura.”

Abishe Sitefano bakoreshejwe n’ishyari, bamushinja ibinyoma nk’uko bagenje umwami we, bishingikiriza amategeko ya Mose na yo batubaha, bamuhora gutuka Imana bitari byo. Nubwo abantu bibeshya, dukwiye kumenya ko Imana itagira icyo ikorerwa n’abiyita abakozi bayo batayubaha.

Niyo mpamvu muri Amosi 5:21-24 yavuze ngo “Naho mwantambira ibitambo byoswa, mukantura amaturo y’amafu sinzabyemera” arongera aravuga ngo “Nkuraho urusaku rw’indirimbo zawe, kuko ntashaka kumva ijwi ry’inanga zawe” noneho ahubwo icyo ashaka aravuga ngo _”Tureke imanza zitabera zigende nk’amazi, no gukiranuka gukwire hose nk’uruzi rusandaye”_.

Dusabe Imana iduhindurire imitima gukora ibyo ishaka, tutari gushaka kuyemeresha ibyo dukora. Umuririmbyi umwe yaravuze ngo “nemera intege nke zanjye, nizera ko andengera”. Biradusaba kwishyura ikiguzi kinini kuko ahari twamaze igihe kirekire twishyura impongano cyangwa dukorera ibimeze nk’ibihembo ariko nukuri ikinezeza Imana ni ukuyubaha kandi aho niho tubonera umugisha.

Inkuru zigezweho

error: Content is protected !!