Ikorera uriya kuriya nawe gutyo kubera impamvu

(Herode) yicisha Yakobo inkota, mwene se wa Yohana.

(Petero) arabamama, abasobanurira uko Umwami Imana yamukuye mu nzu y’imbohe, arababwira ati “mubitekerereze Yakobo na bene Data bandi.” Arasohoka ajya ahandi.

Ibyakozwe n’Intumwa 12:2-17

Kumenya ko Imana yihariye ubwigenge mu by’ikora bituma tubaho ubuzima bushima kandi tukiringira n’imitima ituje ko igihe cyayo izashyira byose ku murongo. Uko biri kose ibyo ntibitubuza gusenga tuyisaba kutugirira neza.

Herode yishe Yakobo. Hanyuma ashaka no kwica Petero ariko Imana ntiyashaka ko Petero apfa icyo gihe ahubwo imukiza urwo rupfu mu buryo butangaje twebwe abantu ariko butagoye kuri yo.

Kuba Yakobo yarapfuye ntibimuhindura utemewe cyangwa uwatsinzwe (a loser) cyangwa umunyabyaha. Ndetse dushobora guhamya ko atabaza Imana impamvu yabigenje gutyo dushingiye ku buhamya bwa Stefano kuko nawe yapfuye arengana ariko ngo abamubonye babonye atahanye ibyishimo bigaragaza ko aho agiye ari heza kuruta aho yabaga.

Dukwiye kumenya ko Imana igenera uriya buriya buzima kubera impamvu kandi igituma ikugenzereza gutyo wowe na bwo ni ukubera indi mpamvu. Abantu twese turi ku isi ntituvukira rimwe n’abavukiye rimwe ntabwo babaho kumwe kuko bataba hamwe. Uko gutandukana kose guhishe icyubahiro cy’Imana kandi inezezwa no kudutandukanya gutyo kugira ngo indimi zose zuzure amashimwe yayo.

Wa muririmbyi we araririmba ngo “tumushime tumushime kuko ari uko yahoze”. Noneho kandi ubwo Paulo yatitirizaga asenga cyane Imana yaramubwiye ngo “ubuntu bwanjye buraguhagije”.

Inkuru zigezweho

error: Content is protected !!