Dukizwa no kwizera

Dukizwa no kwizera gusa

None se twakwirata iki… nta cyo. Ni ayahe mategeko yabitubujije… ni ay’imirimo… reka da! Ahubwo twabibujijwe n’amategeko yo kwizera, kuko duhamije yuko umuntu atsindishirizwa no kwizera, atari imirimo itegetswe n’amategeko.

Abaroma 3:27-28

Abantu benshi bakunda kujya impaka ndetse bagatekereza ko kuvuga ko “dukizwa no kwizera gusa” byaba biduha uburenganzira bwo kwicara tukavuga ngo turizeye, bikaba bihagije. Nicyo cyatumye ndetse Yakobo yandika mu bice bibiri akavuga ngo “(20) wa muntu utagira umumaro we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari impfabusa… (22) ubonye yuko kwizera kwafatanije n’imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n’imirimo ye”.

Abantu bayoborwa n’umubiri batayoborwa n’Umwuka bumva bidahagije gukizwa no kwizera, bagakora uko bashoboye, bagatanga umwanya n’amafranga yabo, ndetse bagatunga urutoki abadakora nka bo batekereza ko ari ukubavunisha nyamara abo bakorera inyuma y’umurongo.

Paulo yasobanuriraga Abaroma uko dukizwa ndetse avuga n’ikitubuza kwirata. Yababwiye abiri: amategeko y’imirimo n’amategeo yo kwizera. Amategeko y’imirimo afite ibyo yirata kuko ahabwa ibihembo cyangwa ubwishyu bw’ibyo yakoze ariko amategeko yo kwizera ntacyo yirata kuko ibyo ahabwa byitwa ubuntu. Nuko rero umuntu ntatsindishirizwa n’imirimo ahubwo atsindishirizwa no kwizera noneho uko kwizera kugatunganywa cyangwa kukagaragazwa n’imirimo cyangwa kukerekanwa n’imibereho yerekana ubuzima bwa Kristo.

Niyo mpamvu Yakobo yandika atasobanuraga uko umuntu akizwa ahubwo yavugaga ibiranga umuntu ufite kwizera. Imana iduhe kwiringira ibyo tuzaheshwa no kubaho twizeye agakiza k’Imana kazuzuzwa no guhindurwa bashya mu bwami bw’Imana.

Umuririmbyi umwe yararirimbye ngo “sinkirata ikindi Mukiza, keretse ko wankunze ukamfira, ndeke n’ibyo nishimiraga, ngushimire uko wanyitangiye”.

Inkuru zigezweho

error: Content is protected !!