Dore umuntu ukwiye kuba umwigishwa wa Yesu

…utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.
Luka 14:27

Abantu bakunda gusobanura uyu musaraba nabi, bakabyitiranya n’imibabaro cyangwa ubuzima bubi bwo gukena, indwara cyangwa se agahinda umuntu ashobora kugirira muri ubu buzima. Nyamara icyo Yesu yavugaga kirenze ibyo.

Abantu Yesu yabwiraga bashobora kuba baragize ubwo kuko bari bazi neza icyo umusaraba ari cyo, bari bazi ko atari ikintu cyo gukinishwa cyangwa wenda ngo umuntu awujyeyo yikinira. Bari bazi ko mu muco w’Abaroma:
– umuntu ugiye kubambwa aheka cyangwa yitwarira nibura igice kimwe cy’umusaraba (igice gihagaze cyangwa igitambikwa).
– umuntu wikoreye umusaraba agiye aho arapfira, muri make ntiyashoboraga kugaruka _(one-way journey)_.

Yesu avugana n’aba bantu yaravuze ngo “utikorera umusaraba we” muri make abantu twese intambara turwana tujya mu bwami bw’Imana ntisa icyakora aho tujya ni hamwe. Usanga bitewe n’imiterere yawe, bishobora kukurushya kugendana na Yesu, undi kubera ukwiyemeza bikamera nk’aho bimworoheye ariko bitoroshye kuri wowe. Nyamara Bibiliya na none ikavuga ngo ibyo amategeko yananiwe Imana yabisohoje mu mwana wayo kandi mu rugendo duhabwa Umwuka Wera udushoboza.

Kwemera kwikorera umusaraba, ni ukwemera kwiyanga ariko kurimo no kwikiza kuko Yesu avuga ngo uwita ku bugingo bwe azabubura ariko utabwitaho kubw’ubwami bw’Imana azabukiza.

Inkuru zigezweho

error: Content is protected !!