Chorale elayo ADEPR Gatenga yagarutse mu isura nshya

 

chorale Elayo yabateguriye igiterane cy’ivugabutumwa mu ndirimbo zihimbaza Imana cyiswe “Byuka urabagirane Live concert”.


chorale elayo nimwe mu ma chorale yo muri ADEPR ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, Itorero rya Gatenga, Paroisse ya Gatenga, Ururembo rw’umujyi wa Kigali, ikaba imwe mu ma chorale akunzwe hano mu Rwanda bitewe n’indirimbo yagiye ikora mu bihe bitandukanye zimwe ikazishyira k’umuyoboro wabo wa Youtube,twavuga nk’indirimbo icyari, iturinze, Uwiteka yavuze, nizindi nyinshi.
Cholare Elayo , ni chorale yatangiye umurimo w’Imana mukwezi kwa Gatanu ko mumwaka wi 1987, itangira ari chorale y’icyumba, icyo gihe ikaba yaritwaga cholare Salem, mu mwaka wi 1990 nibwo chorale Elayo yatangiye gukorera umurimo w’Imana mu itorero rya Gatenga, icyo gihe yitwa chorale Gatenga, mu mwaka wi 1995 nibwo bwambere yiswe cholare Elayo, ubwo yarigizwe n’abaririmbyi bagera kuri 60,
Kuri ubu chorale Elayo igizwe n’abaririmbyi 114 barimo ingeri zose, bafataniriza hamwe gukora umurimo w’Imana.
Korali elayo ikaba yarateguye igiterane yise Byuka live concert kikaba ari igiterane gifite intego iri muri yesaya 60:1 kikazatangira 01-04/08/2024 kuva saa 05h:00-08h00 Z’umugoroba naho ku itariki 04/08/2024 kikazatangira 02h kugeza 07h
Igiterane byuka urabagirane Live concert turi kumwe na Elayo choir -ADEPR sumba, Yakini choir na Exodus choir kandi ikazaba iri kumwe na chorale zo mu gatenga zikuzwe nka chorale holy nation, ukuboko kw’iburyo, Nyota ya alphagile, na Beulla choir. kandi tuzaba turi kumwe n’abagishwa bakunzwe hano mu Rwanda nka Ev.Loti, Ev.Frederic, Pst Munezero na Rev Onesphore.

Rev Onesphore
Elayo choir -ADEPR sumba
Holy Nation Choir

Byuka urabagirane kuko umucyo wawe ukurasiye, muhawe ikaze muzishimane hamwe na chorale Elayo, isoko y’amavuta yomora inguma.

Inkuru zigezweho

error: Content is protected !!