1.Amaraso y’Umwana w’Intama
Amaraso ya Yesu adutsindira ibirego bya Satani (accusations). Mu Abakolosayi 1:14 haravuga ngo “Yesu … ni we waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu. (Abakolosayi 1:14)” Ibyaha byacu ni byo birego Satani yuririraho ngo abone uko aturega ku Mana ariko Paulo aravuga ngo “… urwandiko rw’imihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba. (Abakolosayi 2:14)”.
Undi muririmbyi aravuga ngo “Satani iyo anyibukije gukiranirwa kwanjye ashaka kunyihebesha njya ntumbira mu ijuru. Ndebayo umukiza wanjye wabinkuyeho byose, kera yarampongereye (kubw’amaraso ye) none sinzarimbuka. Kubw’amaraso twabivugaho byinshi, Imana ishimwe kubw’ayo maraso.
2.Ijambo ryo guhamya kwabo
Guhamya kw’abera gutsinda uburiganya bwa Satani (déceptions). Uko babanye na Yesu, ibyo babonye, ibyo bumvise bituma nta buryo Satani yabariganya. Paulo yaravuze ngo _”ntabwo tuyobewe imigambi ya Satani, nicyo gituma atagira icyo adushukisha (2 Abakorinto 2:11)”_. Wa muntu Yesu yahumuye barimo kumuruhisha impaka no guhakana yaravuze ngo icyo nzi ni uko nari impumyi ariko ndareba (Yohana 9:25). Muri make, mwabyanga, mwabyemera ibyambayeho ntimubasha kubihakana. Ibyo Yesu yakoze mu buzima bwacu ni intwaro zo gutsinda uburiganya bwa Satani ejo n’ejobundi kugeza dutabarutse.
3.Ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa
Kudakunda ubuzima bwabo (their lives) ntibatinye no gupfa bituma banesha ukugirirwa nabi na Satani (violence). Paulo yabwiye Abafilipi kuri 1:21 ngo _”Erega ku bwanjye kubaho ni Kristo, kandi gupfa kumbereye inyungu!”_. Yesu nawe aravuga ngo “urengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona. (Matayo 10:39)”. Bibiliya Ntagatifu ho bakavuga ngo _”Ingoma y’Imana izagirwamo n’ibyihare”_. Imana idufashe twemera ibyo tugeragezwa byose kubw’ubwami bw’Imana.
Rimwe na rimwe hari ubwo dutekereza ko kugendana Yesu ari ikintu wafata uko ubonye nyamara abera bahora bashishikarira kurwanira ibyo kwizera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose (Yuda 1:3). Umuririmbyi wundi aravuga ngo _”have wa bwoba we nimunyihorere, namaramaje pe kujya mu ijuru”_. Ni ukuri aho niho bajya, kandi bahamya ko iwabo ari mu ijuru. Dukomeze, ntiturorere kwiringira, kugeza ubwo tuzagerayo kwa Yesu mu ijuru.
Abari hamwe na Yesu baranesha
Bazarwanya Umwana w’Intama, ariko Umwana w’Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n’Umwami w’abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.
Ibyahishuwe 17:14
Kwisunga Yesu mu rugamba rwo kurwana na Satani n’umubiri n’Umubi niho hari ibanga ryo gutsinda. Yesu yararwanyijwe aranesha bituma abasha kuneshereza abageragezwa bose kandi ni we mutware utwara abatware n’umwami w’abami.
Abari hamwe na Yesu bose baranesha kandi kandi Paulo yabivuze neza mu Abaroma 8:33-34 agaragaza ubudahangarwa bw’abizera agira ati “Ni nde uzarega intore z’Imana… Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza… Ni nde uzazicira ho iteka… Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw’Imana adusabira…”
Abizera Imana barakomera no mu bihe birimo imbaraga z’umwijima, ntacyatuvuvunura mu kiganza cy’Imana kuko ari yo iduha gutsinda kandi ntawuzaduciraho iteka kuko Yesu yadupfiriye.