Nuko rero umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana. Uhereye none twe gucirirana imanza mu mitima, ahubwo tugambirire iki: ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se.
Abaroma 14:12-13
Turi mu gihe usanga umuntu yitwaza abandi kugira ngo asobanure ibyo yakoze bidahwitse. Turi no mu gihe umuntu ashobora kugutega nk’ijambo ngo arebe uko witwara, nyamara Yesu yabwiye Satani ngo “ntukagerageze Uwiteka Imana” kandi nibwira ko ubwo ari ikizira cyane kugerageza Imana, ni na bibi cyane kugerageza Imana.
Hano twasomye, Paulo yabwiye Abaroma nk’uko yabwiye Abakorinto mu rwandiko rwa kabiri 5:10 ngo “… twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y’intebe y’imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi.”
Ubwo bimeze bityo rero, bitume:
(1) Twirinda gucirana imanza. Kudacirana imanza ariko ntibivuze ko tudakwiye guhugurana dushingiye ku cyo Ijambo ry’Imana rivuga _(Abaroma 15:14, 2 Timoteyo 4:2)_.
(2) Twirinda gusitaza bagenzi bacu kuko Yesu yaravuze ngo “Ariko ushuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ikiruta ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi rye, akazikwa imuhengeri mu nyanja. _(Matayo 18:6)_”