wizera Yesu Umwana w’Imana bidukiza urupfu
Mose yaravuze ati ‘Umwami Imana izabahagurukiriza umuhanuzi muri bene wanyu umeze nkanjye, nuko muzamwumvire mu byo azababwira byose. Nuko rero, umuntu wese utazumvira uwo muhanuzi azarimburwa mu bantu.’
Ibyakozwe n’Intumwa 3:22-23
Uhereye kera Imana yari izi ko abayuda bazinangira bakishingikiriza ku mategeko ya Mose ndetse bakamukomeraho cyane. Ni cyo cyatumye mu gukiranuka kwayo ivugira muri Mose ngo *”Imana izabahagurukiriza umuhanuzi muri bene wanyu umeze nkanjye, nuko muzamwumvire mu byo azababwira byose”*.
Nyamara uwo yaraje, ni Kristo ntibamwizera ahubwo bakoresha uko bashoboye kose ngo bamwice, arapfa kandi aranazuka nk’uko byari byanditswe kuri we. Dore ijambo rikomeye cyane ni uko Mose yababwiye ngo *”umuntu wese utazumvira uwo muhanuzi azarimburwa mu bantu”*.
Kwizera Yesu Kristo bituma (1) Twungwa n’Imana kandi ibyo (2) Bituma tugira amahoro kandi (3) Bidukiza kurimbuka kw’iteka. Utizera Umwana w’Imana azarimbuka mu bantu *(Final Judgement)*.
Iyaba abantu bose bumvira Umwana w’Imana bakamwizera tukazabanaho iteka ryose.