Maze intumwa zibwira Umwami Yesu ziti “Twongerere kwizera.”
Luka 17:5
Yesu amaze kubwira intumwa ati “mwene so nakora nabi umucyahe, niyihana umubabarire… kandi nakugirira nabi ku munsi umwe, akaguhindukirira karindwi ati ‘ndihannye’, uzamubabarire” byarabagoye cyane. Kuko ibyo bari bamenyereye byari ko ugukoshereje nawe umwishyura (dent pour dent) bumvise bikomeye kuri bo.
Hanyuma babonye ko iyo nzira ifunganye nta kindi cyabashoboza atari ukuba bafite kwizera gushyitse, bahita babwira Yesu bati “Twongerere kwizera.”
Umuririmbyi yararirimbye ngo “iyo ntinye ko kwizera kwanjye ari guke Yesu aramfata”. Kubabarira ni ikintu kigoye cyane cyane muri iyi si yuzuye kwikunda (wibane nibane), umuntu agukorera ikosa akumva ntacyo bimubwiye, cyangwa wowe waba wamukoshereje kugira ngo muvugane bikanga pe ariko dusabye Imana ikatugarukaho ikatwongera kwizera, ni ukuri imibereho yacu yahinduka.
Dusabe Imana ibidushoboze mu izina rya Yesu, kandi itwongerere kwizera.