Barinaba ashaka kujyana na Yohana witwaga Mariko, ariko Pawulo ntiyashima kumujyana, kuko yabahanye i Pamfiliya ntajyane na bo mu murimo. Nuko bagira intonganya nyinshi bituma batandukana, Barinaba ajyana Mariko atsukiraho, arambuka afata i Kupuro.
Ibyakozwe n’Intumwa 15:37-39
Barinaba na Paulo bakoranye umurimo mwiza wo kuvuga ubutumwa mu banyamahanga. Kugeza ubwo bashaka gusubira no kujya aho babwirije ubutumwa ngo barebe aho babwirije uko bahagaze mu ukwizera.
Icyo gihe habaye kudahuza kubera Yohana. Ntabwo Luka yagaragaje neza amakosa Yohana yakoze, ariko muri iki gitabo kuri 13:13 hagaragaza ko Yohana yabasize mu rugendo akisubirira i Yerusalemu.
Satani ashobora gushingira ku mpamvu ihari akayigira ngari kugira ngo abibe umwuka mubi, ariko icyo twaherewe Umwuka Wera ni ukugira ngo atwigishe kuvumbura amayeri ya Satani maze tubashe kumunesha. Paulo yaravuze mu rwandiko rwa kabiri yandikiye Abakorinto 2:11 ngo “kugira ngo Satani atagira icyo adutsindisha kuko tutayobewe imigambi ye.”
Nuko rero twitwaze kugwa neza no kwirinda (Abagalatiya 5:23) kugira ngo tubashe kunesha kandi ibimeze bityo nta mategeko abihana. Hari ubwo twibwira ko guca bugufi bituma dusuzugurika ariko nyamara icyo ni ikinyoma, guca bugufi bituma tugira aho duhuriza aho kurushaho gutandukana.
Birashoboka ko gutandukana kwa Barinaba na Paulo Imana yabikoresheje ariko gutandukana cyangwa kwirema ibice ni ikintu cyo kwirindwa ku kiguzi byadusaba cyose. Ibyabaye kuri Paulo na Barinaba n’impamvu Luka atabigize ubwiru ni ukutwereka ingero z’ibishobora kuba mu Itorero no kutwigisha kugira ngo twirinde bitatubaho.
Ubuntu bw’Imana bubane natwe twese, amen.