Ingingo z’ingenzi zigize igitabo cy’umuhanuzi Nahumu

Ingingo z’ingenzi zigize igitabo cy’umuhanuzi Nahumu.

UBUTEGETSI bwari igihangange ku isi bwa Ashuri bwari bwaramaze guhindura umusaka Samariya, umurwa mukuru w’ubwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi. Nanone kandi, ubwo bwami bwa Ashuri bwari bumaze igihe bushotora u Buyuda. Umuhanuzi Nahumu w’u Buyuda yari afitiye ubutumwa Nineve, umurwa mukuru wa Ashuri. Ubwo butumwa bukubiye mu gitabo cya Bibiliya cya Nahumu cyanditswe mbere y’umwaka wa 632 Mbere ya Yesu.

Ubundi butegetsi bw’igihangange bwakurikiyeho ni Ubwami bwa Babuloni, bukaba rimwe na rimwe bwaragiye bugira abami b’Abakaludaya. Igitabo cya Habakuki, gishobora kuba cyararangiye kwandikwa mu mwaka wa 628 Mbere ya Yesu. Icyo gitabo cyavuze mbere y’igihe uburyo Uwiteka yari kwifashisha icyo gihangange kugira ngo asohoze imanza ze, kandi cyanavuze uko amaherezo byari kuzagendekera Babuloni.

Umuhanuzi Zefaniya wo mu Buyuda yahanuye mbere ya Nahumu na Habakuki. Yahanuye imyaka isaga 40 mbere y’uko Yerusalemu irimbuka mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu. Yatangaje ubutumwa bw’irimbuka ry’u Buyuda n’ibyiringiro byabwo. Igitabo cya Bibiliya cya Zefaniya kivuga kandi imanza zaciriwe andi mahanga.

“ UMURWA UVUSHA AMARASO UZABONA ISHYANO!”

(Nahumu 1:1–3:19)

“Ibihanurirwa i Nineve” byaturutse k’Uwiteka Imana Itihutira kurakara kandi Ifite ububasha bwinshi.’ Nubwo Uwiteka abera abantu bamuhungiraho ‘igihome ku munsi w’amakuba,’ Nineve yo yagombaga kurimbuka. Nahumu 1:1, 3, 7.

Bibiliya igira iti “Uwiteka agaruye icyubahiro cya Yakobo.” Ariko kandi, Abashuri bari barashyize iterabwoba ku bwoko bw’Imana nk’uko “intare itanyagurira ibyana byayo ibibihagije.” Uwiteka ‘[yari] gutwika amagare y’intambara ya [Nineve] agahinduka umwotsi, n’imigunzu yayo y’intare ikicishwa inkota’ (Nahumu 2:3, 13, 14).

Bibiliya ikomeza igira iti “umurwa uvusha amaraso [Nineve] uzabona ishyano” kandi nyuma yaho ‘abumvise inkuru zawo bose bakomye mu mashyi’ barishima.—Nahumu 3:1, 19.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

Mbese Gutsembwaho’ kwa Nineve byari kuba bisobanura iki ku Buyuda?

Byari kuba bisobanura ko baruhutse burundu umubabaro batezwaga n’Abashuri. “Ntabwo umubabaro uzahagaruka ubwa kabiri.” Nahumu yavuze ibya Nineve nk’aho yamaze kurimbuka agira ati “dore mu mpinga z’imisozi amaguru y’uzanye inkuru nziza, akamamaza iby’amahoro! Yuda we, komeza ibirori byawe byera.”—Nahumu 2:1.

Mbese Imigomero ivugwa m’ubuhanuzi bwa Nahumu y’imigezi” yagomorowe ni iyihe?

 Iyo migomero ivugwa yagomorowe yerekeza ku myenge yaciwe n’amazi y’uruzi rwa Tigre mu nkuta za Nineve. Mu mwaka wa 632 Mbere ya Yesu, igihe ingabo ziyunze z’Abanyababuloni n’Abamedi zateraga Nineve, uwo mugi ntiwigeze ugira ubwoba mu buryo budasanzwe. Kubera ko wari uzengurutswe n’inkuta ndende, wumvaga ufite umutekano usesuye, ukumva nta warenga izo nkuta.

Ariko kandi, imvura nyinshi yatumye uruzi rwa Tigre rwuzura rurenga inkombe. Umuhanga mu by’amateka witwa Diodore yagize ati “amazi y’uruzi yuzuye uwo mugi kandi asenya igice kinini cy’izo nkuta.” Nguko uko imigomero y’imigezi yagomorowe. Nk’uko byari byarahanuwe, Nineve yahise ifatwa, nkuko uyu muhanuzi yabihanuye.

Nahumu 1:8-10.

Ni mu buhe buryo Nineve yari nka maraya?

Nineve yari yarariganyije andi mahanga iyizeza ubucuti n’ubufatanye, ariko mu by’ukuri yikorezaga ayo mahanga umugogo wo kuyakandamiza. Urugero, Ashuri yafashije umwami w’u Buyuda witwaga Ahazi igihe yarwanaga n’ingabo za Siriya zari zifatanyije n’iza Isirayeli. Nyamara nyuma yaho, ‘umwami wa Ashuri yaje aho [Ahazi] ari, aho kumukomeza amukura umutima.’

 2 Ibyo ku Ngoma 28:20.

2 Ibyo ku Ngoma 28:20.

Icyo Ubuhanuzi bwa Nahumu butwigisha:

Kuba Uwiteka yihorera ku banzi be bamusenga  bamubangikanyije n’ibigirwamana , bikwiye kutwigisha ko Imana ishaka ko abayisenga batagira ikindi kintu bayibangikanya nacyo kuko ari Imana ifuha. Kuva 20:5.

Inkuta nini zifite iminara ibarirwa mu magana ntizigeze zibuza ijambo RY’Uwiteka gusohorera kuri Nineve. Ibi bikwiye kutwigisha ko ntakintu cyahagarika ijambo Uwiteka yavuze Niyo mpamvu abanzi b’umusaraba wa Yesu  bo muri iki gihe batazarokoka urubanza rw’Imana ruteye ubwoba.

 Imigani 2:22;

 Daniyeli 2:44.

Dusoje igitabo cy’umuhanuzi Nahumu turakomeza dusoma igitabo cy’umuhanuzi Habakuki.

Inkuru zigezweho

error: Content is protected !!