aherako abwiriza mu masinagogi yuko Yesu ari Umwana w’Imana.
Ibyakozwe n’Intumwa 9:20
Muri Matayo 26:63-65 tuhabona Yesu ari ku Umutambyi Mukuru hanyuma amubaza niba koko ari Kristo Umwana w’Imana. Igisubizo yamusubije cyaramuzengereje cyane bituma yanzura ko nta mpamvu yo gushaka abandi bagabo ahubwo Yesu akwiye gupfa azira gutuka Imana.
Muri Yohana 5:17-18 tuhasoma aya magambo ngo “Ariko arabasubiza ati ‘Data arakora kugeza n’ubu, nanjye ndakora.’ Ni cyo cyatumye Abayuda barushaho gushaka kumwica, kuko uretse kuzirura isabato gusa, ahubwo ahora yita n’Imana ko ari Se bwite, akigereranya na yo.
Twebwe dushobora kumva ari ikintu cyoroshye Yesu kwiyita Umwana w’Imana ariko abo mu gihe cya kera kuvuga ko uyu ari mwene runaka, byabaga bivuze ko bahuye mu mico no mu myifatire, muri make bangana (kungana). Impamvu iyo Yesu yabivugaga barakaraga bagashaka kumwica, bumvaga ari ukwigereranya no gutuka cyangwa gusuzugura Imana kandi bo batabasha no kuyivuga mu izina nyamara uwo bita umuhungu w’umubaji banaturanye akabihangara.
Tugarutse aho twasomye rero, byari igitangaza kandi kumva Umufarisayo wigiye ku birenge bya Gamaliyeli, warenganyaga abizera Yesu (uwo bitaga ko atuka Imana, bikanatuma abamwizera bahinduka abo kurwanywa cyane). Ariko Imana ifite imbaraga zikomeye ndetse umwanditsi wandikiye Abaheburayo (10:31) aravuga ngo _”biteye ubwoba gusumirwa n’amaboko y’Imana ihoraho”_.
Yesu ni Umwami uganje kandi ni Umwana w’Imana, yarapfuye arazuka ngo arihe igihano nari nkwiye maze ndababarirwa, Imana ishimwe cyane. Ikirenze cyane ni uko yanazutse kandi akora ibimenyetso n’ibitangaza bitabasha guhakanwa ahubwo bitera imbaraga abishingikiriza kuri we.
Imana ifite imbaraga zifata umutima wa Paulo ni na yo ifite imbaraga zatuma njye na we tuba abahamya nyabo bo kwihana no kubabarirwa, no gupfa no kuzuka kwa Yesu. Tumwinginge atwongerere kwizera kuko aho tugeze ni nk’aha Paulo; si aho kurwanya ukuri ahubwo ni aho kukurwanira