Nuko mwere imbuto zikwiriye abihannye
Matayo 3:8
Yohana umubatiza abonye abafarisayo baje ngo ababatize aratangara hanyuma arababaza ati “mwa bana b’inshira mwe ni inde wababuriye ngo muhunge umujinya uzatera…”
Yohana yabise abana b’inzoka (incira) kuko mu buryarya baje nk’abashaka Mesiya ariko bashaka kubigira nk’icyapa gusa. Niyo mpamvu nk’uko intego y’ubutumwa bwiza yari iri, yarababwiye ngo “… mwere imbuto zikwiriye abihannye”.
Abafarisayo bazwi ku bintu bine (Matthew Poole)
(1) bemera ko umuntu agirwa umukiranutsi no gukomeza amategeko kandi bakemeza ko bakiranuka muri ubu buryo.
(2) basobanura amategeko nabi akenshi mu nyungu zabo.
(3) bakomeza imigenzo myinshi ndetse bakayinganya n’amategeko.
(4) ni indyarya mu kubahiriza amategeko bakirengagiza ubusobanuro mu buryo bw’umwuka babigiriye gukora ibigaragara inyuma.
N’ubu abantu benshi bishimira kugira izina ry’ubukristo, ndetse kugira aho usengera bifatwa nk’ikikuranga cyangwa wenda aho washakirwa nyamara kubatizwa kwacu bikwoye kuba ikimenyetso cyo guhamya ko twavutse bushya kandi ibya kera byashize.
Imana igufashe cyane kugira ngo urwane iyi ntambara hamwe na Kristo kandi azagushoboza maze ubuzima bwawe bube ubuzima bugaragaza Kristo.