Nitwoza igikombe, twoze imbere n’inyuma

Umwami Yesu aramubwira ati “mwebwe Abafarisayo mwoza inyuma y’igikombe n’imbehe, ariko mu nda yanyu huzuyemo ubwambuzi n’ububi. Mwa bapfu mwe, iyaremye inyuma si yo yaremye no mu nda… Ahubwo ibiri imbere abe ari byo mutangana ubuntu, ni bwo byose bizabatunganira.”
Luka 11:39-41

Abantu dukunda kujya impaka z’uburyo gukizwa bigaragara ndetse bamwe bo bakavuga ngo “agakiza kaba imbere ntikaba inyuma” abandi na bo bakita ku bigaragara inyuma (wenda nko kwambara neza, kuvuga neza mu ruhame, n’ibindi mutayobewe) ko ari byo by’ibanze. Mu kuri ibyo na byo ni byiza ariko rero ntibyuzuye neza.

Yesu yagaye Abafarisayo kuko boza igikombe inyuma ariko imbere huzuye umwambuzi, cyangwa wenda tuvuge ngo hatogejwe ndetse aravuga ngo “mwa bapfu mwe, iyaremye inyuma si yo yaremye no mu nda…” Niyo mpamvu avuga ati “ibijya mu muntu si byo bimwanduza ahubwo ibimuvamo ni byo bimwanduza”.

Yesu we akavuga ngo “nimwita imbuto ko ari nziza, ubwo n’igiti muzacyita cyiza kandi nimwita imbuto mbi n’igiti kizaba ari kibi”. Wishaka kwemeza abantu ko uri mwiza imbere kandi abantu bari kubona inyuma umeze nabi, kandi wibwira abantu ko uri mwiza n’imbere ushingiye ku buryo bakubona inyuma kandi hirya aha nibakugenzura bari busange ujya wihisha n’ibiri imbere bibi bikaza inyuma.

Balutimayo yumvise Yesu ko agiye gutambuka yarasakuje cyane ndetse baramubwira ngo nahore, we arabyanga pe aguma gusakuza kugeza igihe Yesu amwumvise akamugirira imbabazi akamukiza, natwe nka Petero, tubwire Yesu ko turengewe aturohore, adushoboze ibyo kamere yacu yananiwe. Tureke kwihagararaho mu ntege nke zacu dukuyakuya kamere kandi ibyo birimbuza ubugingo.
Imana yita ku biri imbere n’ibiri inyuma, nitwoza igikombe imbere tucyoze n’inyuma. Ku banywa amata, ese baguhaye amata mu kirahuri cyogeje imbere ariko ukabona imikori y’amazi mabi ku gikombe inyuma aho waba ukiyanyoye… Twe gutera abandi kutatwegera kandi wenda twuzuye ibyabafasha. Si uko mbaye legalistic (cyangwa uwita ku migenzo n’amategeko cyane) ahubwo muri buri muco wose Yesu iyo ahageze hari ibimenyetso byerekana ko ahari. Tureke aganze kandi ategeke, erega yitwa Umukiza n’Umwami.

Inkuru zigezweho

error: Content is protected !!