Korali Nyota Ya Alfajili yabateguriye igiterane cy’ivugabutumwa mu indirimbo bise“Ibihamya Live concert”

Korali Nyota ya Alfajili ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatenga, yateguye igiterane yise ‘ibihamya Live Concert’ kikaba gifite intego iri muri “Zaburi 73:28, Ariko jyeweho kwegera Imana, ni ko kwiza kuri jye, Umwami Uwiteka ni we ngize ubuhungiro, kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose” kizamara iminsi itanu, ikaba yaratumiyemo abaririmbyo bakunzwe cyane mu Rwanda mu kuririmba indirimbo ziramya Imana, n’abakozi b’Imana batandukanye.
Kuva ku itariki 30/11/2022 kugeza 04/12/2022 nibwo iki giterane kizaba, kizajya kibera kuri ADEPR Gatenga kizajya gitangira saa05h30 za nimugoroba naho muri weekend kizajya gitangira saa02h00’.
Igiterane “Ibihamya Live Concert” cyatumiwemo abaramyi bafite izina rikomeye hano mu Rwanda , nka Alexis Dusabe, NSHUTI Bosco, Jado sinza ndetse na korale zikunzwe nka Goshen Choir, Jehovah Jireh Choir, Rohi Choir. kandi zikazajya zifatanya na korale zo mu Gatenga nka Elayo choir, Holy Nation Choir, Ukuboko kw’iburyo Choir na Beulah Choir, hazaba hari abavugabutumwa batandukanye nka Pst Theogene, Rev.Pst uwambaje, Pst Callixte, Rev.Pst.Kanamugire, Pst David,Ev.Nshyizirungu ndetse n’umuvugiza wa ADEPR Senior Pst Isaie NDAYIZEYE.

Umuhanzi Nshuti Bosco


Inkuru zigezweho

error: Content is protected !!