Imbaraga zo kwiyemeza (determination)

Nimubyuke tugende, dore ungenza ari hafi.
Matayo 26:46

Yesu amaze gusenga yabonye imbaraga zikomeye, ari zo natwe dukeneye muri iki gihe. Kuko amenya byose yari aziko Yuda yamugambaniye kandi ko baje kumufata. Ibyo yari agiye kubonera ku musaraba yarabirebaga nubwo bitari byakaba arikooo Yesu wacu yegera igicaniro aziko ari we gitambo.

Hano Bibiliya ivuga uko Yesu yabwiye abo bari kumwe “Petero, Yohana na Yakobo” ati “nimubyuke tugende, dore ungenza ari hafi.” Hano ntabwo yari ababwiye ngo “duhunge” ahubwo yari agiye ahari izindi ntumva zitari aba batatu kandi aho Yuda yari azi ko bakunda kuba bari.

Uko iminsi ishira ubuzima bwacu butwinjiza ahantu dusatira umunsi wacu wo gucungurwa kwacu nk’uko Paulo yabibwiye Abaroma ngo “agakiza kacu karatwegereye kuruta igihe twizereye”, nyamara isi na yo ikomeza kudukurura idusubiza inyuma, dusabe Yesu ubu butwari kugira ngo nubwo ibihe birushya bitwegera duterwe imbaraga n’ibyiza biri aho tujya.

Uwandikiye Abaheburayo 12:2 aravuga ngo “dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana. (Abaheburayo 12:2)”

Mu gutumbira Yesu tuzaba nkawe kandi nta soni tuzagira ubwo azagaruka. Ubwe atwigisha kwihangana kwe kandi abasha kukuduha.

Inkuru zigezweho

error: Content is protected !!